in

Biratangaje: Abaturage bikoreye imbogo ku biti bajya kuyijugunya

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’imbogo yari yacitse muri Pariki ikaza itambagira muri uyu mujyi ndetse igatangira gusagarira bamwe mu baturage yahasanze.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 29 Gicurasi aho iyi mbogo yatorotse Pariki agaca mu Murenge wa Cyuve yinjira mu wa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa.

Nyuma yo gutangira gusagarira abaturage hafashwe icyemezo cyo kuyirasa kuko no kuyisubiza muri pariki byari byananiranye.

Nyuma yo kuyirasa abaturage bayishyize ku biti barayikorera bajya kuyijugunya.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi bahembwa menshi nyuma y’amateka yakozwe na Mbappé.

Byari umujinya w’akatarabobeka n’ibitutsi byinshi kuri Mbappé ubwo real Madrid yerekanaga igikombe muri Espanye.