in

Byari umujinya w’akatarabobeka n’ibitutsi byinshi kuri Mbappé ubwo real Madrid yerekanaga igikombe muri Espanye.

Gutenguhwa na Mbappé ku munota wa nyuma ku bafana ba Real Madrid babifata nk’ubugambanyi ndetse ntibarabyakira ko bahombye umukinnyi nka Mbappé.

Ubwo Real Madrid yerekanaga igikombe cya Champions league bari batwaye Liverpool, abafana bumvikanye batuka Mbappé igitutsi gikomeye, ndetse bagaragaza ko batanamushaka n’ikindi icyo aricyo cyose, biyemeza gushyigikira ikipe yabo mu byiza n’ibibi.

Ibi bije nyuma y’uko mu bufaransa hagiye hagaragara amashusho y’abafana ba Real Madrid bifatiye Mbappé ku gahanga bakamutuka ndetse bakamusebya bamwibutsa ko nta gikombe na kimwe cya Champions league yigeze atwara.

Amasezerano ya Mbappé muri Paris Saint-Germain azamara imyaka itatu akaba afite intego yo kugirango yegukane igikombe cya Champions league bwa mbere mu mateka kandi ari mu ikipe yo mu gihugu cye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Abaturage bikoreye imbogo ku biti bajya kuyijugunya

Byari amarira n’agahinda ubwo Mercelo yasezeraga abafana ba Real Madrid.