Inka yagaragaye iryamye hejuru y’imodoka yashakaga kuyigonga abantu birabatangaza cyane. Ibi bikaba byabereye mu gihugu cy’i Burundi, aho bita i Bwasare.
Iyi nka yatunguye benshi, ubwo yakwepaga imodoka ikayijya hejuru
Imodoka yari itwaye abagenzi ubwo yari mu muhanga uherereye muri aka gace igendera kumuvuduko uri hejuru, yahuye n’inka yambukaga umuhanda, iyi modoka kuko yihutaga yabuze feri maze ishaka kugonga iyi nka.
Iyi nka nayo ngo yasaga naho yiteguye yakwepye imodoka maze ihita iyisimbukira hejuru, ihita ibyagira nkaho ntacyabaye.
Iyi modoka yahise yangirika cyane, ibintu byatunguye abantu bose babonye iyi mpanuka batangara bibaza uburyo inka isimbutse igahita yicara hejuru y’imodoka nk’uko bigaragara mu mafoto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga.