Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibisobanuro by’utumenyetso dutandukanye tw’umutima dukunze gukoreshwa mu butumwa bugufi bityo umenye uko uzajya udukoresha .
Agatima karimo umwambi
Aka gatima ushobora kugaha umuntu wakuzonze, mbese wawundi utekereza ijoro n’amanywa!
Agatima k’umuhondo
Ubusanzwe, ibara ry’umuhondo risobanura umunezero n’ubucuti busanzwe. Agatima k’umuhondo ushobora kukoherereza umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa se inshuti yawe isanzwe.
Agatima k’icyatsi kibisi
Ibara ry’icyatsi kibisi ubusanzwe risobanura ishyari cyangwa gufuha. Agatima gafite iri bara ushobora kukoherereza umuntu igihe ushaka kumusaba ko mwakwiyunga cyangwa se ushaka kumwumvisha uburyohe bw’indabo busanzwe.
Agatima k’ubururu
Iri bara risanzwe risobanura icyizere n’ubwubahane mu mibanire yanyu. Agatima k’ubururu rero ushobora kukoherereza umuvandimwe wawe.
Agatima ka Move
Aka gatima ushobora kukoherereza umuntu ushaka kumumenyesha ko wifuza ko muryamana. Icyakora ibara rya move na none rishobora gukoreshwa risobanura ubukire.
Agatima k’umweru
Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.
Agatima gasa n’igitaka cyangwa shokora
Aka gatima ugaha umuntu ushaka ko mukundana ariko bidahambaye.
Agatima kaka (kabonesha)
Aka gatima kagaragaza umunezero. Ushobora kukoherereza inshuti wemera, wumva waratira abandi. Mbese utewe ishema nayo. Ariko ushobora no kugaha umuntu umaze kukubwira inkuru nziza.
Agatima k’umukara
Aka gatima gakoreshwa mu kwerekana urukundo nyarukundo ariko rutagize icyo rushingiyeho. Kakaba gashobora gukoreshwa n’umubyeyi ashaka kwerekana urukundo afitiye umwana we.
Agatima kamenetse
Nkuko byigaragaza, aka gatima gasobanura akababaro mu rukundo cyangwa se
Agatima gafite akadomo
Aka gatima gashobora gukoreshwa nk’akamenyetso ko gutangara, kagasobanura ko hari ikintu kigushimishije.
Agatima gakura
Aka gatima gashobora gukoreshwa igihe ushaka kwerekana ko urukundo ufitiye umuntu rugenda rukura.
Agatima gatera
Aka gatima wakoherereza umuntu ushaka kubwira ko umukunda urukundo ruhambaye. Icyakora ushobora no kugakoresha uvuga ko ubuzima bumeze neza cyangwa se ko utwite.
Udutima tubiri
Utu dusobanuye ko mwembi mukundanye ku buryo bungana. Ushobora kugaha umuntu wizeye ko umukunda nawe akagukunda.
Udutima tubiri twikaraga
Utu dutima dusobanuye gushyira mu gaciro. Ushobora kutwoherereza umuntu mwagiranye utubazo ushaka kumusaba imbabazi cyangwa se ushaka kwereka urukundo umuntu ukeneye ko bamuba hafi.
Agatima gatukura
Aka ni agatima gasanzwe, kakaba gasobanura urukundo, ukaba wakoherereza umuntu ukunda cyangwa ufitiye amaranga mutima menshi.
Agatima gasa n’icunga rihishije (Orange)
Aka gatima ukoherereza umuntu igihe ushaka kumubwira ko uhora umutekereza cyangwa se ko wifuza ko mwakomeza kuba inshuti.