Umuhanzi Weasel umaze iminsi yiyogoshesheje imisatsi miremire yari asanganywe, yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushaka gushimisha umugore we n’abo mu muryango we cyane ko ari mu myiteguro y’ubukwe.
Weasel yaciye amarenga ko ubukwe bwe na Teta Sandra buri vuba akazahera ku muhango wo gusaba no gukwa.
Ubwo yaganiraga n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda yagize ati “Nakase umusatsi wanjye mu rwego rwo gushimisha umugore wanjye ndetse n’abo mu muryango we, ndi kwitegura kujya gusaba no gukwa umubyeyi w’abana banjye.”

Teta Sandra na Weasel batangiye urugendo rw’urukundo mu 2018 ubwo uyu mugore yajyaga gukorera muri Uganda, kugeza ubu bafitanye abana babiri.
Noneho naba yamaze kuba umugorewe official azamuhitana ndagatora! Ntanuzaba ashobora gutabara. Teta nasubirayo nzahita menya ko uriya mugabo afite igitsina kuryoshye nigoye kukireka