in

Birangiye umukunzi wa Yvan Buravan avuze ibintu bikomeye benshi batari bazi

Nyuma y’aho umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana umukobwa bivugwa ko bakundanaga yashyize hanze urwandiko rurerure ririmo amasezerano bari baragiranye harimo ubukwe no kuzabyarana abana bane.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, uyu mukobwa ubusanzwe wiyise Chiffa Marty, yavuze ko na n’ubu yananiwe kwakira ko uwari umukunzi we yitabye Imana.

Mu magambo ye yagize ati “Wari umusore mwiza udasanzwe twahuye mu buzima. Nta wagusimbura,ndabizi ko ntakabaye ndira kubera wowe kuko nzi ko uri aheza, biri kwanga bikambaho. Iyaba byashobokaga ngo urebe mu mutima wanjye wenda umenye ikirimo.”

Yavuze kandi ko yashenguwe n’agahinda ubwo yumvaga urupfu rw’umukunzi we. Yagize at:”Iyaba byashobokaga, natanga buri kimwe ariko nkongera kubona inseko yawe, nkongera gufata ikiganza cyawe nkagukora mu maso nkubwira ko ngukunda.”

Chiffa yanavuze ko bari bafitanye isezerano rikomeye. Ati “Uzahora iteka mu mutima wanjye, ntitaye ku kindi icyo ari cyo cyose uzahora ari wowe muntu w’ingenzi nahuye nawe muri iyi si. Ikiri kumbabaza kurushaho ni ubukwe n’abana bane wahoraga ushaka. N’ubu sindemera ko wagiye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari ikibazo yashyigikiye uri ikibazo muri Manchester United

Kigali; umusore yararanye n’inkumi bucya yitabye Imana