Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateye utwatsi raporo y’ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA) ivuga ko u Burusiya bwamwibiye amajwi bukoresheje ikoranabuhanga.
Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo CIA yemeje bidasubirwaho ko u Burusiya bwagerageje gukoresha ikoranabuhanga rya Internet ngo bufashe Trump gutsinda Amatora.
Perezida Barack Obama yahise asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare u Burusiya bwagize mu kureba ubutumwa bwa Email bw’ishyaka ry’aba-démocrate n’umukandida waryo Hillary Clinton.
John McCain, uhagarariye komite iyobora ibikorwa by’umutekano mu ishyaka ry’aba-républicain nawe yavuze ko bikwiye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri raporo ya CIA.
Donald Trump yabwiye Fox News ko ibyo CIA yatangaje ko bigoye kumenya niba ari u Burusiya cyangwa u Bushinwa bwinjiye mu mabanga ya komisiyo yakurikiranaga amatora, yongeraho ko aba- démocrate aribo bari inyuma ya raporo ya CIA.