in

Birabe ibyuya! Inkuru mbi ku mutoza Petrović uherutse gukora impanuka mu gihe yari ategerejwe muri APR Fc

Ku munsi wo kuwa Gatanu, tariki ya 30 Kamena nibwo umutoza Ljubomir Petrović w’imyaka 76 utegerejwe muri APR Fc yakoze impanuka y’imodoka ye yagaragaye igendera mu mukono utari uwayo ikaza kugonga indi, i wabo mu mujyi wa Belgrade.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, kuri iki cyumweru tariki 3 Nyakanga 2023, Petrović yagiye muri Koma kubera ingaruka z’iyo mpanuka yakoze.

Yakoze impanuka mu gihe byavugwaga ko agomba kugaruka muri APR FC nk’umuyobozi wa tekinike.

Gusa kuza muri APR Fc ntabwo bigikunze kuko akomeje kuremba, ndetse kandi nubwo hatazwi igihe azavira muri Koma, bizafata igihe kinini kugira ngo asubire mu mirimo ye.

Uyu mugabo watwaranye UEFA Champions League na Red Star Belgrade mu 1991, yatoje APR FC mu 2014 yongera kuyigarukamo 2018.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umenya byahise bimeneka! Umusore yateze imyanya y’ibanga baterekaho itafari ubundi bakubitaho ifuni nk’abica inzoka

Byari amarira n’agahinda! Umunyamakuru Jean Luc yafashe mu mugongo myugariro Ndayizeye Samuel wasezeye bwa nyuma umugore we uherutse gupfa (Amafoto)