Igitaramo The Ben agiye gukorera i Bujumbura ku wa 1 Ukwakira 2023 cyimuriwe mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo.
Iki gitaramo cyamaze kwimurirwa ahitwa ‘Mess des officiers’ nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umwe mu bari kugitegura.
Yagize ati “Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.”
Uwatanze amakuru yavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga kubera kandi bizeye ko abazacyitabira babimenya bose.
The Ben wageze mu Burundi ku wa 27 Nzeri 2023, agomba gukorera ibitaramo bibiri i Bujumbura.