in

Birabe ibyuya! Amavubi ashobora kwisanga yatewe mpaga

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ashobora guterwa mpaga nyuma y’uko Benin iregeye abasifuzi ba CAF ko bakinishije umukinnyi wujuje amakarita.

Impamvu y’ikirego ni uko Muhire Kevin yabonye amakarita abiri y’umuhundo ku mukino yo mu itsinda L, aho yabonye ikarita kuri Benin na Senegal.

Muhire Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Senegal ku munota wa 69, akiniye nabi Gana Gueye ni uko maze abona indi ku wa Gatanu, Amavubi akina na Benin.

Itegeko rivugako ikipe yakinishije umukinnyi wujuje amakarita igomba guterwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa.

Mbere y’uko uyu mukino Benin ivuga ko Kevin yakinnye kandi atabyemewe, CAF yari yabwiye u Rwanda ko umukinnyi wabo utemerewe gukina ari Sahabo wenyine.

U Rwanda rero ruri kuvuga ko CAF itababwiye ko Kevin atemerewe gukina, gusa amategeko ya CAF kandi akavugako ikipe ubwayo iba ikwiye kwimenyera abakinnyi bayo bujuje amakarita.

Benin yamaze kubibwira Abasifuzi basifuye uyu mukino, Amavubi yo ategereje ibizava muri CAF nyuma yo gusuzuma icyo kirego.

Amavubi aramutse atsinzwe na Benin yahita aterwa ampaga y’ibitego bitatu ku busa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza isohotse aka kanya kuri Yaka Mwana wabaye umukozi wa Assia

Ndabona usigaye ubizi! Imibyinire ya Miss Uwase Muyango yaciye impaka ko asigaye azi kubyina imbyino zigezweho(video)