Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 11 gusa yemeye kwiyahura ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya mama we nkimpano y’umunezero yamuhaye dore ko nyina yari yamubwiye ko atigeze na rimwe amwishimira kuva yamubyara.
Urupfu rw’uyu mwana w’umuhungu rwateje agahinda kenshi mu muryango we. Uyu mwana wo muri Nigeria utavugwa amazina ibinyamakuru bitandukanye birimo kenyaninsight byatangaje ko kwiyahura kwe ari impano yahaye nyina nk’uko yabisobanuye mu nyandiko ye mbere yo kwiyahura.
Mu nyandiko yasize mbere yo kwiyahura, yavuze ko nyina yamubwiye ko yatakaje umunezero wose akivuka, akaba ari yo mpamvu se yabasize kandi ko atigeze agaruka. Yavuze kandi ko ku isabukuru y’amavuko ya nyina, yifuza ko azajya agira umunezero kandi akongera kwishima no kugarura umunezero yari yarabuze.
Yavuze ko n’ubwo nyina yamubwiye ko atazigera amukunda, umwana we yifuza ko nyina azamenya ko we amukunda nk’umubyeyi kandi ko ari umubyeyi mwiza kuruta abandi bose. Yizera ko azamutekereza igihe cyose, bakazahurira no mu ijuru.
Babyeyi mujye mwirinda kubwira abana banyu amagambo abakomeretsa,kuko bibahungabanya mu mitekerereze.