in

Birababaje; Umwarimu w’imyaka 45 yasambanyije umwana w’imyaka 13 amusigira uburwayi

Abapolisi bo muri leta ya Niger bataye muri yombi umwarimu wigisha mu mashuri abanza w’imyaka 45 witwa Musa Rabo, ukekwaho gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 13 wiga mu mashuri abanze mu gace ka Minna, muri Leta ya Niger.

Bivugwa ko Rabo yashutse umwangavu akamujyana mu ishuri ribanza rya Umaru Farouk Bahago i Minna, akamusambanya ndetse akanamwanduza indwara ya hepatite.

Ageze mu rugo, uwahohotewe ntiyamenyesheje ababyeyi be ibyabaye kubera gutinya gutukwa ariko nyuma ibikorwa bya Rabo byaje kuvumburwa n’ababyeyi be.

Ubwo ababyeyi babimenyeshaga ubuyobozi bw’ishuri, abayobozi b’ishuri bagerageje guhishira uyu mwarimu ariko ababyeyi babimenyesha Polisi.

Uyu mwana w’umukobwa yajyanywe mu bitaro bikuru bya Minna kwisuzumisha kwa muganga aho hemejwe ko yanduye indwara ya hepatite.

Nyuma yo kwemeza ko ubuzima bwe bumeze, dosiye yagejejwe ku buyobozi bwa polisi muri Nigeriya kugira ngo ikurikirane uyu mwarimu.

Mu kwemeza ifatwa, umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, DSP Wasiu Abiodun, yemeje ayo makuru ndetse avuga ko uyu mwarimu yatawe muri yombi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sunrise FC yateye Rayon Sports ubwoba nyuma yo gukora ikintu andi makipe yavuye mu cyiciro cya kabiri atigeze akora

Miss Balbine yagaragaye yishimanye n’umugabo we baherutse kurushinga (amafoto)