Umubyeyi wa martin yatangarije umunyamakuru ko umwana we yavutse muri 1984 avuka ari umwana muzima nk’abandi bana nyuma agize amezi make nibwo ababyeyi be babonye afite icyibazo mu gihe umwana atangira kwicara we yahitaga agwa hasi.
Umubyeyi we mu gahinda kenshi yatangaje ko bagerageje ku muvuza ahantu hatandukanye gusa bikanga aho kugeza uyu munsi naho batageze gusa byaranze.
Mu gukura kwe umubiri we wagiye uhinduka aho ingingo z’umubiri zagiye zihinduka nkaho arwaye pararize cyangwa umurebye agenda ahinduka nk’igiti.
Kugeza kuri ubu amaze kugira imyaka mirongo 37 mu kugenda kwe agenda akuruza inda ndetse n’amaboko kuko adashobora kugenda nkuko abandi bagenda.
Mu gahinda kenshi umubyeyi we avugako Martin atabashije kwiga ndetse ko na kintu yabasha gukora kubera ntiyicara cyangwa ngo ahagarare nk’abandi byatumye yibera mu rugo ubuzima bwe bwose .