Umugabo biravugwa ko yishe umukobwa bakundanaga amuziza ko yamwanze nyuma yo kumutakazaho amafaranga atagira ingano .
Mu mwaka wa 2022 umugabo w’Umushinwa witwa Fran Grey-Quangroung yarafunzwe zira kwica umukunzi we nyuma yo kumutakazaho amafaranga atagira ingano nyuma akanga ko bakomezanya.
Umukobwa witwa Ummukulsum wo mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu gace ka Kano ku munsi wo ku wa Gatatu Mutarama tariki 11 uyu mwaka.Uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubushinwa yatangarije urukiko rwa Kano State High Court ko yatakaje amafaranga asanga Miliyoni 60 (N) nyuma akanga ko babana bigatuma akwica.
Fran,yatangaje ko nyuma y’ibi byabaye abinyujije mu bimenyetso yagaragaje ko uyu mugabo Grey ari umusiramu ndetse akaba ari umucuruzi , unashinzwe kwamamaza ibikorwa by’uruganda rukora imyambaro muri BBY Textiles Kwari Market Kano.
Uyu mugabo yavuze ko mu mwaka wa 2022, uyu mukobwa yiyiciye,aribwo bahuye akamwaka numero ya telefoni nyuma akaza kumuhamagara bagakundana amubwira ko amukunda cyane nyuma amusezeranya ko bazabana.
Ati:”Twatangiye gukundana mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 2022 akajya atangira kunsaba amafaranga.
Njye namuhaye ibyo yifuzaga byose kuko namukundaga.
Umukobwa naje kumwoherereza amafaranga Miliyoni N60 nyamuha kuri Konti ye ya Bank.
Muri ayo mafaranga yari yansabye Miliyoni N18 zo gutangira ubucuruzi , Miliyoni N4 zo gukodesha inzu N6 zo kwishyura ishuri kuko yari yarambwiye ko yiga mu mashuri ya Kaminuza muha n’andi yari yansabye.Uyu mukobwa yampaga ikaze igihe cyose najyaga kumureba murugo iwabo”.Yanze ko bashyingirwa aramwica
Uyu mugabo yakomeje avuga ko yatunguwe no kumva ko mu kwezi kwa mbere uyu mukobwa yashakanye n’undi mugabo.Ati:”Umutima warandiye ndababara cyane kuko narimaze gutungurwa.Uwo mwanya nahise nimukira muri Abuja.
Uyu mukobwa yakomeje ampamagara , ansaba amafaranga kuko yari azi neza ntabyo nzi.
Nyuma yarampamagaye ambwira ko ashakako tubana mubwiye ko yashatse ambwira ko batandukanye arongera ansaba andi mafaranga.
Uyu mugabo bikaba byararangiye yishe uyu wari umukunzi we.