in

Birababaje: Ibyo inkende zakoreye umubyeyi wari uri konsa umwana we biteye agahinda

Itsinda ry’inkende zambuye umubyeyi uruhinja ubwo yari ari kuruha ibere. Ibi byabereye mu giturage cya Mwamgongo I Kigoma mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Tanzania. Iki giturage gihana imbibe na pariki ya Gombe National Park.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje aho uyu mubyeyi yari ari konsa uruhinja rw’ukwezi kumwe, inkende zikaza zikamwambura uyu mwana zishaka kumwijyanira.

Ibi bikimara kuba uyu mubyeyi yavugije indura atabaza n’uko abaturanyi baza ku nzu ye ku mutabara bambura izo nkende umwana we nk’uko byatangajwe na James Manyama uyobora Polisi.

Ubwo aba baturage barwanaga nizi nkende byatumye uyu mwana akomereka ku ijosi ndetse no mu mutwe.

Urwo ruhinja rwahise rujyanwa ku iviriro ryari hafi aho kugira ngo rwitabweho n’abaganga gusa rwaje guhita rwitaba Imana ubwo rwari ruri guhabwa ubuvuzi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mukinnyi ukomeye ateye umugongo Manchester United

Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’ibyo umukozi we yakoreye imodoka ye