in

Birababaje cyane! Umugeni yitabye Imana ari gusezerana n’umugabo ahita asimburwa na murumuna we

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’umugeni w’ahitwa Bhavnagar, witabye Imana ari gusezerana n’umugabo we, ni uko asimbuzwa murumuna we.

Ibi byabereye mu rusengero rwa Bhagwaneshwar Mahadev ruherereye i Bhavnagar mu gihugu cy’Ubuhinde nk’uko LIB ibitangaza.

Hatal umukobwa wa Jinabhai Rathore yitabye Imana ubwo yari ari gusezerana n’umuhungu wa Ranabhai Butabhai, Vishal.

Ubwo iyi mihango yabaga, uyu mukobwa yafashwe n’ikizungera yikubita hasi ni uko ajyanwa ku ivuriro ryari hafi aho gusa bamugejejeyo muganga yababwiye ko yamaze kwitaba Imana kubera umutima.

Nyuma yo kubona ko umugeni yitabye Imana, umuryango we wahisemo gukomeza imihango y’ubukwe aho murumuna we ari we waje gushyingiranwa na Vishal.

Ibi si ubwa mbere bibaye ko umukobwa yasimbuzwa murumuna we mu bukwe mu gihe uwari ugiye gusezerana yitabye Imana. Muri Kanama 2021 byabayeho aho muri Etawah, Uttar Pradesh, mu Buhinde naho umugeni yitabye Imana bari mu bukwe ni uko asimbuzwa murumuna we.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi kuri Etincelles FC ikaba nziza kuri Rayon Sports mbere y’amasaha macye ngo bacakirane

I Nyarugenge; Umuzunguzayi yafashe ubugabo bw’umunyerondo washakaga kumwaka ibyo yacuruzaga