in

Bimwe mu bintu bisekeje abagore/abakobwa baganiraho iyo bari kumwe.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragara ku rubuga rwa Women Talk, bwerekana bimwe mu bintu abagore baganiraho kenshi iyo bari kumwe.

1.IMIDELI

Abagore benshi bibera mu by’imideli kurusha abagabo. Bivuze ko ibiganiro by’imyenda bibaryohera cyane kuko abenshi baba bahuje intekerezo, bavuga ku myambaro igezweho, uko yambarwa n’ibijyanye mu myambarire.

2.IMIHANGO

Birashoboka ko hari umuntu wanga iri jambo rikaba rikoreshejwe mu nkuru. Niko yitwa ntituri buze guhimba andi mazina. Ku mugore n’umukobwa wese iyo ava akagera inzozi ze mbi ziba imihango, gusa uko byagenda kose si mibi kuko ni uburyo bwihariye bw’imiterere yabo ndetse no kozwa kw’imyanya yabo yihariye n’ubwo abenshi mu gihe cyabo baba batamerewe neza kuko hari abababara bikabije muri icyo gihe. Rero iyo bahuye, usanga baba baganira ku bijyanye n’imihango babazanya niba na bagenzi babo bababara nkabo, imiti bakoresha ngo byorohe, ubwoko bw’ibikoresho by’isuku bakoresha n’ibindi.

3.IBIRYO

Si abahungu gusa barya, n’abakobwa bararya kandi banakunda ibiryo cyane nubwo burya abenshi babihisha. Iyo badahuye bavuga indyo nshya cyangwa udushya bakoze mu guteka, bavuga ibiryo bariye cyangwa ibyo bashaka kuzarya bagaterana amatsiko, byanashoboka bakabiteka bagatandukana babiriye.

4.IMIBONANO MPUZABITSINA N’IBIYISHAKIMIKIYEHO

Buri kiremwamuntu kigira inshuti magara baganiraho byose cyangwa byinshi mu bwisanzure no ku bijyanye n’imiterere karemano. Rero n’abagore nta mwihariko urenze bagira kuri ibi kuko ni abantu nabo. Bavugana byinshi ku bijyanye n’urwego rw’imikorere yabo mu gitanda, uko wakurura umugabo, uko wamunezeza n’ibindi baziranyeho.

5.ABAGORE

Yego, abagore bavuga abagore! Si ukuvuga ko ‘Bagira amagambo’ nk’uko abenshi bakunze kubivuga, ariko nta rindi jambo na none turi burisimbuze! Ukuri guhari ni uko abagore bavuga abandi bagore, nushaka ahari abagore uhashyire abakobwa. Bashobora kuvuga uburyo abandi bagore bambara, basa, bateye, bitwara, bavuga n’ibindi by’abagore.

6.EJO HAZAZA

Ubu wasanga hari uhise yibaza impamvu iki kije mu myanya y’inyuma! Ni uko atari cyo kiganiro cya mbere abagore bagirana. Nabo ni ibiremwamuntu kandi bagira inzozi ndetse n’intumbero kuko nta wutifuza iterambere ry’ubu cyangwa ejo hazaza he n’abe. Abagore nabo cyangwa abakobwa iyo bahuye mu byo baganira hazamo ejo hazaza, bagateganyiriza iminsi iri imbere.

7.ABASORE

Iki cyonyine gitwara uruhande runini cyane mu biganiro by’abakobwa. Kimwe n’uko aho abasore bahuriye bakunze kuvuga ku nkumi, ni nako abakobwa bahuye bavuga ku basore kuko ni ho akenshi agatima kaba kari. Bavuga ku bijyanye n’imiterere yabo, imyitwarire yabo ndetse n’ibindi, bibanda ahanini ku rukundo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Matchday live:Rayon Sport FC vs Gicumbi FC

Umusore yakuwemo imyenda basanga yambaye ikariso ya mushiki we yari yibye.