Muri iki gihe hari ibintu bitandukanye abasore basigaye bibeshya ko abakobwa bakunda nyamara usanga ataribyo. Bimwe muri ibyo bintu akenshi ukunze gusanga buri musore agenda abibwira mugenzi we ugasanga abasore benshi baba babiziranyeho. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:
1. Gushaka imitungo kugirango bazemeze abakobwa
Abasore b’iki gihe basigaye bumvako kugirango bazemeze abakobwa i Kigali ari uko bagomba kwigwizaho imitungo kugirango abakobwa bazaze bakurikiye iyo mitungo nyamara usanga abakobwa b’umutima badakundira umusore imitungo atunze.
2. Gukora umubiri
Abasore benshi b’iki gihe basigaye bibeshya ko nibakora umubiri aribwo bazemeza abakobwa bigatuma babakunda nyamara burya si abakobwa benshi bakunds abasore bakoze umubiri ndetse n’ababakunda akenshi ntabwo bibakurura ku buryo bahita bifuza gukundana nabo.
3. Ingano y’igitsina gabo
Muri iki gihe abasore benshi basigaye bazi ko ingano y’igitsina yabo nayo ishobora gutuma babona abakobwa bifuza ibyo ndetse binatuma bamwe bahora birukanka imisozi n’ibibaya bashaka imiti yongera ingano y’igitsina cyabo kugirango izabe ariyo ikurura abakobwa nyamara uku ni ukwibeshya.