in

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye aguca inyuma 

Gucana inyuma hagati y’abakundana cyangwa abashakanye ni ikintu kimaze gufata indi ntera, kuburyo usanga abenshi babikora. Ibi bituma abakundana bakekana cyangwa batizerana. Niba ujya wibaza niba ucibwa inyuma n’umukunzi wawe utabizi, dore bimwe mu bimenyetso byagufasha kumenya neza ko nta kabuza asigaye aguca inyuma:

1. Atangira kuba umunyebanga/Itondere telefoni ye

Niba umukunzi wawe atangiye guha agaciro gakomeye telefoni ye, uzamenye ko hari ikintu cyihishe inyuma. Niba adashobora gutana na telefoni ye byibuza nk’isegonda, haba hari icyo ari kuguhisha. 

2. Iyo Ibitekerezo bye biri kure

Ikintu kimwe ugomba kumenya ni igihe umukunzi wawe ubona yagiye kure mu bitekerezo, menya ko hari ikintu kitari cyiza kiri kujya mbere cyane cyane mu gihe umubaza ibyo yaba ari guteketeza agasa nkuwukuyobya uburari kandi ari wowe muntu abitsa amwe mu mabanga ye.

3. Itondere Uburanga bwe

Niba koko afite uburanga busamaje “nawe uziko mutaberanye” nabyo jya ubyitondera kuko bishobora kukuviramo imwe mu mpamvu yatuma aguca inyuma. Ubundi iyo umukunzi wawe ari kugukorera ibikwiye nabyo urabimenya, Niba yambara neza ku bwawe nabyo ukwiye kubimenya, Niba aguterekera amaso nk’uko bikwiye nabyo ugomba kubimenya. Ibi bintu byose ntawundi ushobora kubikorerwa atari umukunzi wawe gusa, ariko nubona atangiye guhindura imyitwarire, ahinduranya amaparufe “perfumes”, imyambarire, uzahite umenya ko umukunzi wawe aguca inyuma.

4. Iteka aba asaba Imbabazi

Ubundi iyo umukunzi wawe aguca inyuma ahora agusaba imbabazi. Nubona atangiye kuba wa muntu w’umunyembabazi za buri mwanya, uzahite umenya ko hari ikintu kiri kujya mbere kitagufitiye inyungu. Ni hahandi imyitwarire ye n’igihe cye usanga byarahindutse, nta kintu na kimwe kikigenda ku murongo nawe wamubaza impamvu ugasanga ari kugusaba imbabazi, mbese aba ameze nk’umuntu ufite byinshi byo gukora.

5. Kukwitaho biragabanuka “Care”:

Ni cya gihe umukorera ikosa rito maze akaryuririho agatangira kugabanya uburyo yakwitagaho ariko yitwaje ko wamukosereje.

6. Gukorana imibonano mpuzabitsina “kubashakanye” biba ari intambara:

Iyo umukunzi wawe aguca inyuma ntaba agifata igihe ngo mukorane imibonano muzabitsina, kandi no mu gihe muyikoze ubona aba abikoze ari ukukwikiza, we atabishakaga. Burya impamvu nta yindi ni uko aba yarahuye n’undi bayikorana mu bundi buryo yumva bumushimishije.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko wategurira umwana w’amezi atandatu imfashabere akeneye (AMASHUSHO)

Ikijumba giteye nk’igitsina cy’abagabo gikomeje guteza ururondogoro