Umupasiteri wishinze Paul Mackenzie washutse abarenga 100 ngo biyicishe inzara bazahura na Yesu, yafatiwe imyanzuro ikakaye
Urukiko Rukuru muri Mombasa rwemeje ko rukomeza gufatira konti 15 za Pasiteri Ezekiel Odero n’Itorero rye New Life Prayer Centre and Church.
Izi konti zikomeje gufatirwa mu gihe akiri gukorwaho iperereza ku bufatanyacyaha mu rupfu rw’abantu basaga 100 bashutswe n’umuvugabutumwa Paul Mackenzie ko nibiyicisha inzara ari bwo bazahura n’Imana.
Umucamanza Olga Sewe, kuri uyu wa Mbere yemeje ko icyemezo cyo gufatira izi konti kigumaho.
Uyu mucamanza yanemeje ko bateye utwatsi ibyasabwe na Pasiteri Ezekiel byose keretse kwemerera abayoboke be kujya mu rusengero ruri ahitwa Mavueni bagasenga ndetse bameza ko Televiziyo ya World Evangelism TV ikomeza gufungwa.