in

Bill Gates yatangaje ko Elon Musk ari inyuma y’Urupfu rw’Abana b’Abakene

Intambara yadutse hagati y’abaherwe babiri bakomeye ku isi, Bill Gates na Elon Musk, irimo kugenda irushaho gufata intera ikomeye nyuma y’uko Gates ashinje Musk kugira uruhare mu rupfu rw’abana bo mu bihugu bikennye. Ibi bivuzwe mu gihe habayeho igabanywa rikabije ry’ingengo y’imari ya USAID, inkunga y’Amerika ikoreshwa mu bikorwa by’ubuzima n’iterambere hirya no hino ku isi.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Financial Times, Gates yagize ati: “Isura y’umuntu ukize cyane ku isi wica abana b’abakene cyane ku isi si nziza.”

Gates avuga ko Elon Musk, binyuze mu gukoresha ijambo afite imbere y’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye intandaro yo kugabanya 80% by’ingengo y’imari ya USAID, yifashishwaga mu bikorwa byo kurengera ubuzima bw’abana n’abagore batwite mu bihugu bikennye. Yagize ati:”yabwiye abategetsi ko amafaranga ya USAID akoreshwa mu gutanga udukingirizo muri Mozambique, ibyo byose ni ibinyoma bikomeye.”

Bivugwa ko iryo gabanywa ryagize ingaruka ku bikorwa by’ingenzi byarimo kurwanya malaria, SIDA, iseru, n’inkingo z’abana. Abasesenguzi mu by’ubuzima bavuga ko ibyo byemezo bishobora gusubiza inyuma intambwe yari igezeho mu gukiza ubuzima bw’abatuye isi.

Bill Gates yaboneyeho no gutangaza ko agiye kwihutisha gahunda ye yo gukoresha hafi ya miliyari 200 z’amadolari mu bikorwa by’ubugiraneza binyuze muri Gates Foundation, akayifunga burundu mu mwaka wa 2045. Kuva mu 2026, Gates ateganya gutanga miliyari 10 z’amadolari buri mwaka, kugeza igihe azashyira iherezo kuri iyo gahunda.

Ati: “Ndashaka ko abantu bazanyibuka nk’umuntu wakoresheje umutungo we afasha abandi, aho ku mwibuka nk’umuntu wapfuye akize.”

Ku ruhande rwa Elon Musk, yahise yisubiza abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), agira ati:”Gates ni umubeshyi ukomeye.”

Ibi bikomeje gushimangira ko umubano w’aba bagabo bombi usigaye urimo ubushyamirane burushaho kwiyongera, cyane cyane ku bijyanye n’uko babona icyerekezo cy’iterambere n’imikoreshereze y’umutungo.

Amashyaka atandukanye n’imiryango mpuzamahanga yagaragaje impungenge ku ngaruka z’iri gabanywa rya USAID, basaba ko hashyirwa imbere ubuzima n’uburenganzira bw’abana n’abagore bo mu bihugu bikennye. Bill Gates nawe yahamagariye Kongere ya Amerika kwisubiraho, ndetse anasaba abaherwe bagenzi be gutekereza ku kamaro k’imitungo yabo mu guhindura ubuzima bw’abatagira kivurira.

Ubu bushyamirane hagati ya Gates na Musk bugaragaza ukuntu imyumvire inyuranye y’abanyamafaranga ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye isi, cyane cyane abatishoboye.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lamine Yamal yambaye ikamba rya Beats by Dre: Umusore ukomeje kwigarurira Isi

Abunganira Diddy babwiye urukiko ko yari afitanye urugomo na Cassie: “Bombi barakubitanye”

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO