Abahanzi Juno Kizigenza n’umuraperi Khalifan bakomeje guhabwa urwamenyo nyuma yo kunanirwa kuvuga byibura umuminisitiri umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda.
Aba basore bafite amazina mu muziki w’u Rwanda baherutse kunanirwa kuvuga amazina y’umuminisitiri n’umwe w’u Rwanda, ubwo bari mu kiganiro kuri TV10 mu kiganiro ‘10Battle’ gihuza abantu babiri biganjemo abafite amazina mu myidagaduro, bagakina umukino wo kubazwa ikibazo cyo kurondora ibintu runaka mu masegonda 30.
Ubajijwe avuga umubare w’ibyo abasha kurondora mu masegonda 30, hanyuma utabajijwe yakumva yamurusha akavuga umubare wisumbuye, iyo abaye atamurusha ahamya ko uwo bahanganye abeshya, agasabwa gusubiza.
Iyo uri gusubiza bimunaniye, amanota yegukanwa n’uwo bahanganye, mu minsi ishize rero TV10 iherutse gutegura umukino wahuje Khalfan na Juno Kizigenza. Aha bahabarijwe ibibazo bitandukanye bakabigerageza, ariko byaje gutungurana ubwo babazwaga amazina y’abaminisitiri bo muri Guverinoma y’u Rwanda, bose babura n’umwe.
Ubwo bari babajijwe umubare w’abaminisitiri babasha kuvuga amazina yabo mu masegonda 30, Khalfan yavuze ko agiye kugerageza kuvuga babiri.
Juno Kizigenza wagombaga kumurusha umubare w’abo yabasha kuvuga mu masegonda 30, yaje kugiharira Khalfan ngo agerageze.
Mu kugerageza gusubiza iki kibazo, Khalfan wari wiyemeje kuvuga babiri, byarangiye avuze ko uwo azi ari Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, abura undi, aba atsinzwe atyo.
Iki nicyo kibazo cyabananiye mu buryo bweruye muri bitanu aba basore bahawe, ibi byatumye ku mbuga nkoranyambaga abantu batangira kubaha inkwenene bibaza niba koko ari Abanyarwanda.