Lionel Sentore wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, yavuze ko yatunguwe n’uko umugore we Munezero Aline wamamaye nka Bijoux, yabyaye.
Ku rundi ruhande ariko Lionel Sentore yavuze ko ari i Kigali muri gahunda zo gusura umuryango we, kuruhuka no gukora umuziki.
Ubwo yari abajijwe niba atashye i Kigali guhemba umugore we uherutse kwibaruka, Lionel Sentore yavuze ko atunguwe no kumva ayo makuru.
Ati “Yarabyaye? Ayo makuru sinari nyazi ariko ubwo ndayamenye. Ariko nta cyo nari mbiziho!”
Abajijwe niba byemeza ko batandukanye, yirinze kubihamya, ati “Ntacyo byemeza, ariko nta cyo nzi ku makuru yo kubyara kwe n’ibindi biri inyuma yabyo, gusa ubu ntangiye kuyamenya.”
Uyu muhanzi yabajijwe niba mu bigize urugendo rwe hatarimo guhura na Bijoux, arabihakana ati “Njye urugendo rwanjye rurimo akazi n’umuryango, Bijoux ntabwo arimo!”.