Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys.
Yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we Safi Madiba kurubu batagicana uwaka.
Mu kiganiro Dunda Show Judith yagiranye na MC Tino kuri KT Radio.
Yabajijwe ku ndirimbo akunda zaririmbwe n’uwo wahoze ari umugabo we, Judith Niyonizera, yasubije aseka, ariko avuga ko akunda indirimbo yitwa “Kelele” Safi Madiba yakoze akiri mu itsinda rya Urban Boys.
Ati: Impamvu nyikunda kurusha izindi nubwo na zo ari nziza, ni uko nanjye nanga abantu bagira amagambo menshi.
Umuhanzi Safi Madiba usigaye utuye mu gihugu cya Canada, yakoze ubukwe na Niyonizera Judith mu 2017, basezerana mu mategeko ndetse bakurikizaho umuhango wo gusaba no gukwa.
Mu 2020, Safi Madiba yahamije ko yatandukanye na Judith wari umugore we nyuma yo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.
Icyakora uyu mugore yahakanye amakuru y’uko yatandukanye na Safi Madiba, avuga ko we akiri umugore w’uyu muhanzi.