in

Imbogamizi 3 zikomeye zatumye Mvukiyehe Juvenal asezera ku kuyobora Kiyovu Sport

Mvukiyehe Juvenal nyuma yo gusezera maze board ya Kiyovu Sport ikemeza ko yanze ubwegure bwe, umuyobozi wa Board yatangaje imbogamizi uyu mugabo afite zatumye yegura.

Kayumba Jean Pierre mu kiganiro yahaye Fine FM yatangaje ko Hari ibintu Juvenal Mvukiyehe ashaka kuzana muri Kiyovu Sport ariko Hari abantu batabyumva.

Imbogamizi afite ya mbere ni Kiyovu Sport Company. Mvukiyehe Juvenal mu nama yagiranye na Board yatangaje ko ngo hari abantu batarimo kumva iki gitekerezo cy’uyu mugabo. Board mu kumva iki kibazo, yo yemeye kumufasha ko ahubwo iyo Company igomba kujyaho Kandi ihamye.

Indi mbogamizi nuko iyo Kiyovu Sport company noneho ngo ntabwo iyi company ishyirwaho bihamye bivuzeko ngo akenye ko hashyirwaho abayobozi bayo. Mvukiyehe Juvenal we avuga ko harimo abantu bacengacengana Ari nabyo biteza umwuka mubi ariko umuyobozi wa Board we akavuga ko bigomba gukurwaho ibyo byose.

Iy’indi mbogamizi nuko ngo Juvenal ashaka ko muri Kiyovu Sport habaho gushyirwaho ibintu by’imigabane bivuze ko bitewe nuko ashyiramo amafaranga menshi akeneye ko byashyirwaho kugirango niba utanga amafaranga hagire ingano y’imigabane aba afite Board go yahise yemera ko ibi nabyo bishyirwaho ariko hakagira ibyo babanza kureba.

Board ya Kiyovu Sport yo itangaza ko igomba gufasha Juvenal kumenya umutungo wa Kiyovu Sport muri rusange kugirango hamenywe niba ibi bya share uko byagenda bigabanwa.

Ibi byose byaje nyuma yuko Juvenal yatangaje ko asezeye kuri ubu buyobozi nubwo board yo yatangaje ko ubwegurebwe bwanzwe bitewe n’inama yaraye ibaye yiga kuri izi mbogamizi Juvenal afite zatumye yegura.

Juvenal nubwo board yavuzeko yanze ubu bwegure, we mu kiganiro yahaye Fine FM avuga ko kugirango agaruke nuko iyi board ya Kiyovu Sport igomba kuzuza ibyo abasaba kandi we ngo ariteguye igihe babikoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bigoranye Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ahishuye indirimbo ye akunda nubwo batakiri kumwe

APR FC yahannye umukinnyi wayo ukomeye amezi 4