in

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Bidasubirwaho, utwuma tuzashyirwa mu bwonko bw’abantu twemejwe.

Umuherwe Elon Musk yatangaje ko guhera mu mwaka utaha wa 2022 utwuma dushyirwa mu bwonko turatangira gukoreshwa.

Elon Musk yavuze ko utu twuma tuzashyirwa mu bwonko bw’abantu tuzifashishwa mu gucyemura ibibazo bitandukanye harimo gufasha abafite ibibazo bya paralize ndetse n’ibindi bibazo bijyanye n’imikorere y’ubwonko.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko izi microchips ziswe Neuralink zizashyirwa mu bwonko bw’abantu zizifashishwa mu gufata amakuru ndetse no gufasha ubwonko mu mikorere yabwo mu rwego rwo gufasha abantu bafite ibibazo by’urutirigongo ndetse n’izindi ndwara zifata ku bwonko.

Mu kiganiro yatanze mu nama yiswe CEO Council Summit yateguwe n’ikinyamakuru cya Wall Street Journal, Elon Musk yavuze ko adashaka kwizeza abantu ibitangaza ariko yizera ko iri koranabuhanga riri hafi gutangira gukoreshwa ku bantu vuba aha mu mwaka utaha 2022.

Izi microchips kandi ngo ziri hafi kwemererwa gutangira gukoreshwa ku bantu n’ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa muri leta zunze ubumwe za Amerika (FDA).

Elon Musk mu magambo ye yagize ati: “Neuralink iri gukora neza mu nguge, turi gukora nandi magerageza menshi, twakemeza ko aka kuma nta kibazo kateza kandi kizewe, ikindi kandi nuko gashobora kuvanwa mu bwonko neza nta kibazo kibayemo.”

Mu gukomeza gusobanura imikorere y’aka kuma Elon Musk yavuze ko kazafasha n’abantu bafite ibibazo bya paralize kubasha gukoresha telefone zigezweho zizwi nka Smart phone bakoresheje ubwonko bwabo gusa hatabayeho kuyikoraho nk’uko bisanzwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwase enice
3 years ago

Ariko ibyo bizagume mugihugu cyabo twe ntabyo tuzakenera

Amafoto Agaragaza Ubwiza Bw’Umudamu Umwe Rukumbi Ukora Indirimbo Z’abahanzi (Music Producer) Hano Mu Rwanda

Umugore wafashwe aryamanye n’undi mugabo yavuze byinshi nawe kuri mike (video)