in

Bidasubirwaho Rayon Sports yamaze kwirukana umukinnyi Mpuzamahanga

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezererera rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mindeke Fukiani Jean Pierre wari mu igeragezwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura igice cy’imikino yo kwishyura, akaba ari nabwo Mindeke Fukiani Jean Pierre yatangiye igeragezwa.

Nyuma y’iminsi itatu ari mu igeragezwa byamaze kugaragara ko nta kintu yazafasha Rayon Sports bigendanye n’uko afite umubyibuho ukabije kandi iyi kipe ishaka rutahizamu uhita utanga umusaruro ako kanya.

Amakuru agezweho ni uko Rayon Sports yamaze kubwira Mindeke Fukiani Jean Pierre ko itazamusinyisha bityo ko akwiye gushaka indi kipe, ni mu gihe Rayon Sports igikomeje kurwana urugamba rwo gusinyisha rutahizamu Sumaila Moro wa Etincelles FC.

Rutahizamu Mindeke Fukiani Jean Pierre yamaze gusezerererwa na Rayon Sports

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
2 years ago

Ubundi rayons niyo kipe itora ibyo ibonye byose, nkaza modoka zitwara ibishingwe, aho basanze ibishingwe byose baratwara

Ifoto iteye ubwuzu yo mu bwana bw’umuhanzi Christopher

Hagiye gusohoka itegeko ryemerera buri muturage guhabwa smartphone akazagenda yishyura mu byiciro uko abonye amafaranga