in

Bidasubirwaho Morocco yavuye ku izima ikora ku mitima y’abayikunda ifata rutema ikirere

Maroc iheruka gutwara Chan yarimeze iminsi itangaje ko itazitabira iri rushanwa kurubu yamaze kwemezako yiteguye gufata indege yerekeza Algeria.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Maroc yavuze ko amaherezo ikipe y’igihugu cyabo izitabira Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022)cyatangiye muri Algeria.

Ibi bije nyuma yo gutangaza ku wa kane ko iki gihugu gihagaritse kuzitabira iri rushanwa kubera ko ikirere cya Algeria gifunze ku ndege za Maroc.

Iyi Minisiteri yagize ati: “Ikipe y’igihugu ya Maroc izahaguruka ejo [kuri uyu wa Gatandatu] yerekeza muri Algeria kwitabira CHAN._ Guhaguruka bizabera ku kibuga cy’indege cya Salé.”

Ku wa kane mu gitondo, Federasiyo ya Maroc (FRMF) yatangaje ko ihagaritse ikipe yayo kwerekeza muri CHAN kubera ko “uruhushya rwa nyuma rw’indege ya Royal Air Maroc (RAM),itwara amakipe y’igihugu y’umupira wamaguru ya Maroc rutemejwemu rugendo rwo kuva Rabat kugera i Constantine.

Abajijwe nimugoroba,Perezida wa FRMF yagize “iracyategereje uruhushya rwo kuguruka”.

CAF yari yabwiye Maroc kuwa 22 Ukuboza ko yemerewe kuguruka yerekeza muri Algeria.

Algeria yafunze ikirere cyayo ku ndege zo muri Maroc yaba iza rusange n’iza gisirikare kuwa 22 Nzeri 2021 nyuma y’umwuka mubi wadutse hagati y’ibihugu byombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Manchester United n’aba Arsenal batangiye wekendi imitima ihennye

Sebastien Haller yakoreye ibidasanzwe Borussia Dortmund nyuma y’amezi 6 arembeye kwa muganga