Abantu barenga miliyoni 1 n’igice bamaze kwibikaho amatike y’umukino uzahuza Al-Nassr Fc ya Cristiano Ronaldo na PSG ibarizwamo kabuhariwe Lionel Messi uherutse kwegukana igikombe cy’isi cya 2022.
Ni umukino wagiye utegurwa kenshi uhereye mu mwaka wa 2019 ,icyakora bitewe n’impamvu zitandukanye ugenda usubikwa , kugeza kuri ubu bikaba byamaze kwemezwa ko uyu mukino uzaba tariki 19 Mutarama 2023.
PSG yamaze gushimangira ko izamanukana n’abakinnyi bayo bose barimo Lionel Messi , Kylian Mbappe n’abandi bazerekeza muri Saudi Arabia ,mu mukino wa gicuti uzabahuza na Al-Nassr kuri Sitade ya Riyadh izwi nka Mrsool Park.
Ni umukino bitekerezwa ko ariwo wanyuma uzaba uhuje Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahora bahanganye ,