in

Bidasubirwa Rayon Sports isaha n’isaha iratangaza ko yasinyishije umukinnyi ufatwa nk’ukomeye mu banyarwanda bakina muri Shampiyona uyu mwaka

Bidasubirwa Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ufatwa nk’ukomeye mu banyarwanda bakina muri Shampiyona uyu mwaka

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunyarwanda ndetse wakinaga mu ikipe ya Kiyovu Sports Niyonzima Olivier Sefu agiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’iminsi bivugwa.

Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports, amakuru YEGOB twamenye ni uko Sefu isaha ni saha aratangazwa nk’umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwa.

Mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga haravugwamo ubukene budasanzwe kugeza naho umwe mu bayobozi b’iyi kipe yabyitangarije avuga ko ubukene arimo kubona muri Kiyovu Sports atigeze abubona kuva yayimenya.

Iki gishobora no kuba ari cyo kigiye gutuma Niyonzima Olivier Sefu wari kapiteni w’iyi kipe yerekeza muri Rayon Sports ihora ihanganye na Kiyovu Sports kuva kera. Ntabwo uyu gusa ari we urasohoka muri Kiyovu Sports ahubwo na Mugunga Yves yamaze kumenyesha iyi kipe ko atazongera kuyikinira.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo yatunguye Mama we amuha impano y’ingurukabutaka

RIP: Abantu bane bapfuye mu ijoro rya BONANE bari kuyizihiza mu Rwanda