Umunyarwenya AY Makun n’umugore we Mabel bakiriye umwana wabo wa kabiri w’umukobwa nyuma y’imyaka 13 bategereje.
Uyu munyarwenya yasangije abafana be iyi nkuru nziza ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagaragaje ko uyu mwana we yahise amwita Ayomide.
Ati: ” Amasengesho yacu mu myaka 13 ishize yarashubijwe. AYOMIDE urakoze gushimisha Mama na Papa. Ndashimira abantu bose batugumishije mumasengesho yabo kandi ntibahweme kutugaburira hamwe n’ibyiza.
Akomeza agira ati: “Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku bwenge bwawe bwite. inzira zawe zose uzamugandukire, na we azagorora inzira zawe. ”
AY Makun ni ukomoka mu gihugu cya Nigeria akaba ari umunyarwenya ukomeye muri icyo gihugu, ubu afite imyaka 50.