Biba ku bantu bakuze gusa! Menya ingaruka zo kubaho udakora imibonano mpuzabitsina mu gihe wagejeje imyaka y’ubukure.
Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima , bugaragaza ko imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu gikorwa buri muntu akenera cyane, ndetse cyamufasha mu kugira ubuzima bwiza.
Ndetse iki gikorwa nacyo kigendera ku myaka, ubushakashatsi buvuga ko abantu bagikenera cyane ari abari hagati y’imyaka 24 na 45, munsi yaho no hejuru yaho ntabwo baba babikeneye cyane, uretse irari rya muntu.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y’iyi myaka, iyo ubayeho udakora iki gikorwa, bikugiraho ingaruka nyinshi cyane. Zimwe muri izi ngaruka ni izi.
1.ku bagabo bibongerera amahirwe yo kurwara kanseri ifata imyanya myibarukiro kubera kudasohora bihagije.
2. Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ifasha mu gutembera neza kw’amaraso ndetse ikakurinda kwatakwa n’indwara z’umutima, iyo utayikora ayo mahirwe ntayo uba ufite.
3. Akenshi imibonano n’uwo mudahuje igitsina ivura siteresi, iyo utayibona nabwo siteresi zikubana nyinshi.
4.kubaho igihe kinini udakora imibonano bishobora kukuviramo kubura amiyumviro kubo mudahuje igitsina burundu.
5. Iyo umaze igihe kinini utayikora, nyuma ukaza kubikora bishobora kukugira imbata burundu ugasanga ubaye umusambanyi kabuhariwe.