in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Betty

Amazina

Betty ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Elisheva cyangwa Elisabeth, risobanura uweguriwe Imana. Hari naho risobanura ko Imana ituganye.

Mu Gifaransa bamwita Beatrice, mu Cyongereza ho bandika Betty.

Bimwe mu biranga ba Betty

Betty aba ari umukobwa cyangwa umugore ugaragaza amarangamutima aho ava akagera.

Ni umuntu udahisha uko ateye kuko amarangamutima ye ahita akwereka uko yaramutse binyuze mu buryo akwitwaraho niba ari neza cyangwa nabi.

Iyo akwishimiye urabibona kandi niyo akwanze ashobora no kukubona agahungabana mu ruhame.

Bitewe n’ukuntu ateye, ashobora gukomereka vuba mu buzima bwe niyo waba wumva umubwiye ikintu cyoroheje.

Iyo abaye umubyeyi, aba ari umuntu w’umunyampuhwe cyane udashobora kuyoberwa inshingano ze mu rugo cyangwa kumenya icyo abana bakeneye.

Akunda gukora ibintu bituma agaragaza amarangamutima ye nko kuba umuririmbyi,umucuranzi, umukinnyi w’ikinamico cyangwa filimi n’ibindi.

Agira ubumuntu, ni umunyampuhwe ukunda gufashanya no kwita ku bandi.

Agira umwete kandi arasetsa gusa ntago yikubira ngo yumve ashishikajwe n’ibye gusa.

Ni umuntu ufata vuba mu mutwe, azi guhanga udushya kandi azi gucyemura ibibazo mu magururu mashya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Annabelle

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Benjamin