in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Benjamin

Amazina

Benjamin ni izina rikomoka ku ijambo ry’Igiheburayo Binyamin rikaba risobanura ‘umuhungu ukomoka mu majyepfo’. Bamwe bandika Ben, Binyamin , Beniamin, Benjamín n’ayandi.

Izina Benjamin rizwi muri Bibiliya mu Isezerano rya Kera aho Benjamin yari umwana wa 12 akaba n’umuhererezi mu bahungu ba Yakobo.

Bimwe mu biranga ba Benjamin

Benjamin ni umuntu wisanzura ku bantu bose, nta muntu atinya apfa kuba azi gusa uko aza kukwitwaraho mugahuza.

Usanga azi gushyikirana n’abana, abakuru ndetse cyane cyane abagore kuko usanga azi kuganira no kuvugana nabo ibintu byinshi ndetse akaba azi no gusetsa.

Benjamin ntakunze gucika intege, akorana ingufu, ni umushabitsi kandi azi gufata ibyemezo n’imyanzuro mu buryo bwihuse.

Ni umuntu umeze nk’uwiyoberanya rimwe akigira inganirizi, ubundi ugasanga yacecetse ariko muri byose azi kwiyegereza abantu.

Iyo bigeze ku murimo, Benjamin ntiyihanganira abanebwe no mu nshuti ze iyo abona utagira umwete agenda agucikaho buhoro buhoro.

Ni umuntu ufata inshingano kandi akanirengera ingaruka zishobora kumubaho zose.

Iyo afite urugo Benjamin aba azi inshingano ze agakunda umuryango we kandi akumva yaba mu mahoro.

Yanga umuntu urenganya abandi niyo mpamvu nawe yirinda kugira uwo ahutaza kandi niyo abonye urengana akora uko ashoboye akamurwanirira.

Akunda kwiga ibijyanye n’umutekano nko kuba umupolisi, umunyapolitiki, uhagarariye abandi kugira ngo azahagararire ukuri.

Mu rukundo, Benjamin ntiyinginga, iyo agukunda arabikubwira, iyo ushaka ko akwinginga ntabyo ubona nawe yikomereza ibindi.

Iyo akiri umwana aba yikunda cyane, ni wa wundi udasaranganya n’abandi kandi wigunga. Ababyeyi baba bagomba kumutoza gusabana hakiri kare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Betty

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Andrew/Andre