Benshi bamwumva batari bamubona! Ibyo wahoraga wibaza kuri muganga Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa kwa ‘Nyirinkwaya’.
Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa, akaba umwe mu bazwi mu buvuzi bwo mu Rwanda.
Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yakomeje imishinga inyuranye akorera mu Karere ka Bugesera, irimo iy’ubuhinzi ariko n’ubuvuzi yakomeje kububa hafi.
Ubwiye umuntu ivuriro ryitwa ‘La Croix du Sud’ biragoye ko yahita arimenya, ariko umubwiye kwa ‘Nyirinkwaya’ byakoroha. Ni ivuriro ryashinzwe na Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya waje no kuryitirirwa.
Uyu mugabo w’imyaka 69 y’amavuko, azobereye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ababyeyi, akaba afite izina rikomeye muri ubu buvuzi, kuko yafashije benshi.
Nyirinkwaya yavukiye mu buhunzi mu Burundi mu 1954, aho ku myaka itanu, umuryango we wimukiye mu Bubiligi, ariko umubyeyi we [Se] aza gusubira mu Burundi mu 1965 agiye gukora umwuga w’ubuvuzi.
Nyirinkwaya na we yatangiye kugenda ingendo y’umubyeyi we, na we yiga ubuvuzi, yiga ishami rya Medicine muri Kaminuza ya Bujumbura.
Mu 1978 yerecyeje i Dakar muri Senegal kwiga byihariye ibijyanye n’ubuvuzi bw’ababyeyi, mu ndwara z’imyanya myibarukiro, aho yibanze ku kubyaza, ubuzima bw’umwana ukivuka ndetse no gukurikirana umubyeyi umaze kwibaruka.
Ubwo yasozaga amasomo ye, yakomeje kuba muri Senegal aho yakoze umwuga we kugeza mu 1988 ubwo yasubiraga mu Burundi.
Aganira na The New Times, Nyirinkwaya yagize ati “Ubwo nagarukaga mu Burundi mu 1988, nari narashatse umugore mfite n’umwana umwe, imfura yanjye yavutse mu 1988. Ubwo nagarukaga i Burundi, natangiye gukora mu Bitaro bya Leta bya Prince Regent Charles Hospital.”Yaninjiye mu buhinzi
Dr. Nyirinkwaya wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2021, ntakigaragara cyane mu bikorwa bya buri munsi by’ibitaro bye, nubwo akomeje kubikurikiranira hafi.