in

Umukinnyi w’umunyamahanga wa APR FC ari gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka

Umukinnyi w’umunyamahanga wa APR FC ari gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo yitegura umukino uri muri iyi wikendi akomeje gushinjwa kuvuna abakinnyi bagenzi be abishaka.

Ku munsi wo kuwa mbere w’iki cyumweru ikipe ya APR FC nibwo yatangiye imyitozo yitegura Super Cup iri kuri uyu wa gatandatu ugomba kuyihuza n’ikipe ya Rayon Sports mu mukino uruta iyindi hano mu Rwanda.

Muri iyi myitozo ikipe ya APR FC imaze iminsi irimo gukora yavunikiyemo abakinnyi 2 bayobowe na Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Mugisha Gilbert bose bakina bataha izamu ry’iyi kipe.

Aba bakinnyi bavubitse bose bavunwe n’umukinnyi umwe ari we Taddeo Lwanga. Uko bimeze ni uko ngo uyu mukinnyi ntabwo arimo kumvikana n’abakinnyi bagenzi be kugeza aho ngo agenda abavuna abishaka.

Usibye kuba Taddeo Lwanga yaravunnye aba bakinnyi babiri bivugwa ko yashatse no kuvuga Nshimiyimana Ismael Pitchou ariko biranga ndetse ubuyobozi bugiye kumanura mu ikipe ya Kabiri asabirwa imbabazi n’umutoza arababarirwa.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi bamwumva batari bamubona! Ibyo wahoraga wibaza kuri muganga Dr. Jean Chrysostome Nyirinkwaya washinze ivuriro rikanamwitirirwa kwa ‘Nyirinkwaya’

Afite ishingiro ryo kumuhisha! Burya Fatakumavuta ari mubyamarere bifite abagore b’ibizungerezi mu ibanga [ AMAFOTO ]