Ababyeyi b’umwana wavukiye mu Buhinde afite intoki n’amano 26 bemeje ko uku ari kuvuka ubwa kabiri kw’imana y’Abahindu.
Uyu mwana w’umukobwa wavukiye mu bitaro by’ahitwa Bharatpur, mu ntara iri mu majyaruguru y’Ubuhinde yitwa Rajasthan, afite intoki zirindwi kuri buri kuboko n’amano atandatu kuri buri kirenge.
Mu gihe abaganga bavuga ko kuvuka gutya bituruka ku kwirema kudasanzwe k’utunyangingo twe, umuryango we bivugwa ko wishimye cyane ndetse wemeza ku mugaragaro ko ari ukuvuka bwa kabiri kw’ikigirwamana Dholagarh Devi,kizwi cyane muri ako karere ndetse urusengero rwacyo rwegereye aho umukobwa yavukiye.
Ibishushanyo by’iki kigirwamana byerekana ko ari umukobwa ukiri muto ufite amaboko menshi.
Nyina w’uyu mwana witwa Sarju Devi w’imyaka 25, ngo yishimiye cyane.
Musaza we utavuzwe izina, yabwiye itangazamakuru ryaho ati: ’Mushiki wanjye yibarutse umwana ufite intoki n’amano 26, kandi turatekereza ko ari ukuvuka kwa kabiri kwa Dholagarh Devi. Turishimye cyane. ’
Se w’uyu mwana, Gopal Bhattacharya, ni umupolisi mu gipolisi gikuru kandi bivugwa ko yishimye cyane.
Dr BS Soni, umuganga mu bitaro umwana yavukiyemo, yagize ati: ’Nta kibi na kimwe kiri mu kugira intoki n’amano 26, ariko ni ibintu bidasanzwe. Umukobwa afite ubuzima bwiza rwose.’
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba uyu muryango uteganya kubaga umukobwa wabo kugira ngo agabanyirizwe umubare w’ibi bice by’umubiri we.
Abahindu bizera imana nyinshi aho bemera icyitwa Karma ko iyo umuntu apfuye yongera kuvukira mu bundi buzima buba bwiza cyangwa bubi bitewe nuko yabaniye abandi.