Bazongere Rosine wamamaye muri filime nyaRwanda atewe ubwoba n’abashaka kwica mama we umubyara(Videwo)
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Bazongere Rosine wamamaye muri filime nyarwanda yavuze agahinda gakomeye ari guterwa n’amakuru amusanga i kigali ayo makuru aturuka aho yavukiye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara ni uko umunsi ku munsi abantu baturanye bicwa ndetse mu ijoro ryahise bakaba bagerageje no kwica mama we.
Bazongere asangiza abamukurikirana inkuru ye yavuze ko aho aturukaho mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza hagiye haturukayo inkuru z’incamugongo aho abantu hafi ya bose yari azi ndetse na bamwe mu bo biganye n’abari inshuti ze yagiye yakira amakuru ko bagiye bapfa mu buryo butandukanye ndetse buteye urujijo ndetse ubwo bugizi bwa nabi bukaba bukabije muri aka gace.
Gusa yagize agahinda gakabije ubwo yakiraga terefoni ya mama we ahagana saa munani z’ijoro amubwira ko hari abantu atazi bari kumukomangira ngo akingure gusa umubyeyi we yanze gukingura ahubwo ahitamo guhamagara umukobwa we amubwira ibiri kujya mbere.
Gusa kuva icyo gihe Rosine ntaratuza kuko afite umutima uhagaze yibaza niba aricyo gihe ngo yimure Mama we ataricwa nk’uko izindi nshuti ze nabo yari azi bagiye bapfa, ndetse muri ubu buhamya yasoje abaza icyo yakora.
Reba amashusho hasi..
https://www.instagram.com/reel/CtgodnMoVQb/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==