in

Bazi icyabazanye! Kapiteni wa Rayon Sport yagize icyo atangaza ku bakinnyi baraye bakoreye amakosa mu kibuga bigatuma batsindwa

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul avuga ko aba bakinnyi bashya barimo umunyezamu Simon Tamale na Aruna Moussa Madjaliwa bose bazi icyabazanye ari ugutanga umusaruro.

Ni nyuma y’umukino wa gicuti wo Rayon Sports yaraye inganyijemo na Vital’o yo mu Burundi 2-2.

Wari umukino wa mbere wa gicuti kuri Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino wa 2023-24 aho wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’uyu mukino, ubwo umunyamakuru yari abajije Rwatubyaye icyo abona abakinnyi nka Aruna Moussa Madjaliwa n’umunyezamu Simon Tamale wakoze ikosa ryavuyemo igitego cya kabiri bazabafasha, yavuze ko imikino ya gicuti ibafasha kumenya amakosa ubundi bakabayakosora, gusa ngo bazi icyabazanye.

Ati “Iyi ni imikino ya gicuti idufasha kureba amakosa akaba yakosorwa navuga ko amakosa yabayeho, kwitanga kwabayeyo kose, ni ugukosora amakosa yabayeho, icy’ingenzi ni ugukosora amakosa ariko nabo bazi icyabazanye ni ugutanga umusaruro.”

Bivugwa ko mu bakinnyi bashya n’abahasanzwe hari abo umutoza atishimiye urwego rwabo, barimo umunyezamu Simon Tamale, ba myugariro bayobowe na Rwatubyaye Abdul aho yanasabye ko bamushakira undi myugariro.

Biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri tariki 1 Kanama, Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti na Gorilla FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gigi Kety uri mu banyamakuru b’igitsinagore bafite ubwiza buhebuje hano mu Rwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we (Amafoto)

Yamananutsi nk’indege z’intambara! Umuhanzi Rema yatunguwe n’ukuntu mukuruwe yamanutse kurubyiniro aje kumutera ingabo mu bitugu