in

Bazaza bitwaje ikarita y’ishuri! APR FC yatangaje ko hari bemerewe kuzareba umukino wayo na AZAM FC binjiriye ubuntu muri stade Amahoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemereye abanyeshuri batarengeje imyaka 18 bafite amakarita y’ishuri kuzinjirira ubuntu ku mukino wayo na AZAM FC kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino wo kwishyura uzahuza APR FC na Azam FC mu irushanwa rya CAF Champions League ukazabera muri sitade Amahoro yakira abagera ku bihumbi 45 bicaye neza. Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 saa kumi nebyiri z’umugoroba.

Umukino ubanza wari wabereye muri Tanzania, warangiye Azam FC itsinze APR FC igitego 1-0, Nyamukandagiramukibuga ikaba isabwa gutsinda Azam FC ikinyuranyo k’itego 2, kugira ngo yizere gukomeza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki! NESA yatangaje igihe umwaka w’amashuri wa 2024-25 uzatangiriraho

Amakuru mashya ku bagenzi 27 bari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yakoze impanuka iteye ubwoba aho yarenze umuhanda igwa mu kibanza kiri munsi y’umuhanda nko muri metero 50 – AMAFOTO