Bayern Munich na FC Barcelona ziri kurwanira umukinnyi Jonathan Tah, umukinnyi w’inyuma ukina muri Bayer Leverkusen. Izi kipe zombi zifite inyota yo kumugura mu buryo bwa “free agent”, kuko Tah azaba yigenga ku isoko ry’abakinnyi muri Kamena 2025.
Bayern Munich niyo kipe imaze igihe kirekire ikurikirana Jonathan Tah. Iyi kipe yo mu Budage yamaze kohereza icyifuzo cyemewe ku mukinnyi, ikaba irifuza ko uyu mukinnyi azafasha mu kunoza umutekano w’inyuma w’ikipe yabo. AS yatangaje ko Bayern Munich ifite gahunda yo kugura Tah nyuma y’uko iyi kipe ibonye ko umubare w’abakinnyi bafite mu murongo w’inyuma ushobora kongerwa imbaraga.
Ku rundi ruhande, FC Barcelona nayo ikomeje kwifuza Jonathan Tah kuva kera, ariko ubuyobozi bwa Barcelona bwabonye ko bufite abakinnyi benshi b’inyuma, harimo Araujo na Christensen. Ibi byatumye uyu mukinnyi atabona amahirwe yo gusinya mu gihe cyashize, ariko Barcelona ikomeza kumukurikirana.
Kugeza ubu, nta kipe iratangaza neza ko izabona amahirwe yo kumugura, ariko uyu mukinnyi akomeje kuba intandaro y’ibiganiro hagati y’amakipe yombi. Mundo Deportivo niyo yatangaje aya makuru.
