Mu mujyi wa Kigali mu bitaro bya Nyarugenge habereye imirwano yahuje Umusekirite n’umurwaza.
Ni nyuma yuko umurwaza yashakaga kujya mu bitaro kungufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.
Uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane , umugore we ntacyo arashyira mu nda.
Abandi barwaza nabo bari babujijwe kwinjira baranenge serivizi z’ibi bitaro kuko abasekirite babaka ruswa ngo binjire utayitanze agahezwa hanze.
Umunyamakru warimo atara iyi nkuru yahutajwe , anafatirwa mu gihe kingana n’isaha .
Ubuyobozi bwa bw’ibitaro bya Nyarugenge burahakana ibyo gutanga serivisi mbi ariko bugiye gukurikirana imirwano yabereye muri ibi bitaro.
Muri @CityofKigali mu bitaro bya Nyarugenge habereye imirwano yahuje Umusekirite n’umurwaza .
Ni nyuma yuko umurwaza yashakaga kujya mu bitaro kungufu kureba umugore we wari wabyaye abazwe.Uyu murwaza avuga ko hari hashize amasaha ane , umugore we ntacyo arashyira mu nda.… pic.twitter.com/8kMklgajXc
— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) November 12, 2023