Ab’inkwakuzi bamaze kugera aho bagomba kuba bari (Amafoto)

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye by’umwihariko abiga bacumbikirwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Nzeri 2022, batangiye kujya gutangira Igihembwe cya Mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Abajya kwiga mu Turere twa Kamonyi, Nyanza, Ngororero, Musanze, Rwamagana na Kayonza ni bo babimburiye abandi aho barimo guhurira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bahagarukane n’imodoka zibageza ku mashuri yabo.

AMAFOTO: