in

Bari kurira ayo kwarika: Abayisilamu batanze akayabo ngo berekeze i Maka bikarangira batagiyeyo batangaje impamvu nyamukuru yabiteye

Abayisilamu bo mu Rwanda bari kurira ayo kwarika ubugari nyuma y’uko batanze akavagari k’amafaranga ngo bazabashe kwerekeza mu mutambangiro mutagatifu i Maka ariko bikarangira byanze kubera ko babuze Viza.

Abayisilamu bagera kuri 85 nibo batanze amadolari agera ku 6300$ y’amadolari ugenekereje kuyishyira mu manyarwanda agera muri miliyoni ziri ndwi z’amafaranga y’u Rwanda buri mu Isilamu yagiye atanga kugira ngo abashe kujya mu mutambangiro mutagatifu i Maka uzabera muri Arbia Saudite.

Mu Bayisilamu 85 abagera kuri 28 nibo babashije kwerekeza muri Arbia Saudite gusa ubwo bageraga i Dubai babiri muri bo byaje kugaragara ko Viza zabo ari impimbano maze bibangombwa ko bagaruka mu Rwanda.

Bamwe muba Isilamu batangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byose byatewe n’ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu (RMC) kandi ko bifuza kumenya niba bazerekezayo cyangwa se bagasubizwa amafaranga batanze.

Kandi hari bamwe mu Isilamu bashinja RMC kubaka akavagari k’amafaranga kugira ngo berekeze mu mutambangiro mutagatifu i Maka dore ko bakwa amadolari 6300$ kandi mu by’ukuri ibisabwa bitarenza agera kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nagaruka hazajya hahira rimwe! Bahavu Jeannette ari kubarizwa muri Korea y’Epfo ahakorewe filime nka Squid Game akaba ari kwihugura ibya sinema

Harimo abanyarwanda 4 gusa! Urutonde rw’abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri buri kipe yakinnye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023 – Bayobowe na Onana