in

Bari bazi agaciro kayo! Benengango binjiye mu rugo rw’umuhanzi Fally Ipupa maze biba isaha ye gusa yaguze amamiliyoni

Urugo rw’umuhanzi Fally Ipupa rwinjiriwe n’abajura bataramenyekana bamwiba isaha ifite agaciro ka miliyoni 68Frw.

Uyu muhanzi yibwe mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2023 ubwo yari mu gitaramo cyabereye i Paris.

Urubuga rwa BFMTV ruvuga ko nta modoka nyinshi zari zemerewe kunyura hafi y’ahaberaga iki gitaramo ndetse abapolisi bari hirya no hino hafi ya París La Défense Arena.

Ubwo Polisi yari icunze umutekano ahari igitaramo abajura babiri bataramenyekana binjiriye urugo rwa Fally Ipupa ruri muri Komine ya Neuilly-sur-Seine banyuze mu idirishya, bamwiba isaha yakozwe n’uruganda Audemars Piguet igura ibihumbi 50 by’Amayero (miliyoni 68,028,117 Frw).

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Urakoze kunzanira aba chr banjye kubutaka bwanjye”: Vestina na Dorcas bishimwe cyane n’abaturage batuye igihugu bagiye kwandikiramo amateka

Ya hoteli bayisenye! Hamenyekanye impamvu yatumye umujyi wa Kigali ufata umwanzuro wo gusenyera wa Rwiyemeza mirimo wari wujuje etaje ku musozi wa Rebero