in

Barcelona yabonye umusimbura wa Nico Williams

Barcelona ishobora kugura Kingsley Coman wa Bayern Munich nyuma yo kunanirwa kugura Nico Williams. Iyi kipe yo muri Espagne yari imaze igihe ishaka kugura uyu musore ukina muri Athletic Club, ariko iyi kipe yo mu mugi wa Bilbao yerekanye ko Williams azaguma muri Athletic Club.

Abayobozi ba Barcelona bifuza kongera imbaraga mu ikipe yabo mbere y’umwaka w’imikino 2024/2025 kandi bakeneye undi mukinnyi w’imbere mu kibuga wo gufatanya na Dani Olmo mu gushaka ibitego.

Nk’uko bivugwa na Fabrizio Romano, ikipe ya Barcelona yatangiye kuganira ku bandi bakinnyi bashobora kugura, ndetse barimo na Kingsley Coman, umukinnyi wo ku ruhande rw’iburyo wa Bayern Munich.

iyi kipe yo mu Budage yabwiye Coman ko adakenewe mu mishinga y’umutoza Vincent Kompany kandi ko ashobora gusohoka Allianz Arena muri iyi mpeshyi.

Nubwo Coman afite andi makipe amwifuza ku mugabane w’Uburayi nka Paris Saint-Germain, ashobora gutekereza kwerekeza muri Camp Nou kuko umutoza Hansi Flick amuziho impano n’ubushobozi.

Kingsley Coman

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’abanyarwanda Sugira Ernest wari umaze igihe nta kipe afite, yamaze gusinyira ikipe y’i Kigali ndetse anatangaza ko impamvu imuzanye ari Amavubi

Bruno Fernandes yashyize umukono ku masezerano mashya mu ikipe ya Manchester United