Abaturage batuye mu isantere yo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kubona agakingirizo bisaba imibare irenze ubushobozi bwabo bityo bigatuma hari n’abadutizanya.
Aba baturage bavuga ko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwo bukomeza kuzamuka, ku buryo hari abahitamo kudutizanya twakoreshejwe.
Aba baturage bo mu Kagari ka Gakoni muri uyu Murenge wa Kiramuruzi, bavuga ko aka gasantere gashyushye ku buryo n’abifuza kugira uko bigenza mu buriri, biyongera umunsi ku wundi.
Abacuruzi bo muri aka gace bavuga ko iyo baturanguye duhita dushira kubera ukuntu dukoreshwa cyane.
abajyanama b’ubuzima babwiye RADIOTV10 ko urubyiruko rutabagana ngo babahe udukingirizo tw’ubuntu kuko baba batinya kwandikwa mu bitabo.