in

Barararanye! Ibyari byaragizwe ibanga ku guhura kwa Harmonize na Yolo The Queen muri Hotel – AMAFOTO

Nyuma y’uruzinduko Harmonize amazemo iminsi muri Kigali, bivugwa ko ku munsi wa kabiri kuva ahageze, uyu muhanzi yabonanye na Yolo The Queen ndetse ko icyo gihe bamaranye ijoro ryose muri Hotel.

Amakuru avuga ko Harmonize nyuma yaje kujyana na Yolo The Queen muri studio, ndetse n’indirimbo yahakoreye irimo amagambo y’urukundo yanyuze Yolo The Queen.

Yolo The Queen bivugwa ko yafashe amajwi mato mu yagize iyo ndirimbo maze ayasangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, maze ayaherekesha amagambo agira ati “Iyaba arinjye nari kubikora bitandukanye. Ndi mu rukundo n’iyi ndirimbo.’’ maze ayiherekeresha ikimenyetso cy’umutima.

Ni ubutumwa Harmonize yasamiye hejuru maze amwita umwami we nyuma yo kumubwira ko icyo ari cyo cyose ari icye, maze ashyiraho akamenyetso k’umwamikazi n’ak’umutima.

Yolo The Queen w’ikimero gukurura benshi

 

 

Amakuru ahari ahamya ko Harmonize avuye mu Rwanda we na Yolo The Queen bemeranyije urukundo nk’uko batangiye guca amarenga, ndetse mu minsi irimbere bivugwa ko Yolo The Queen azasanga Harmonize muri Tanzaniya.

Harmonize yatangaje ko ashaka mama we Yolo The Queen

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FIFA yasabye APR FC ibindi bimenyetso bica amarenga y’umwanzuro uzava ku kirego barezwe n’umutoza Mohammed Adil ubashinja kumwirukana nabi

Abafana ba APR FC bashyizwe igorora ku kibuga cyabo i Shyorongi nyuma y’imyaka 4 yarishize