Barangajwe imbere na Ronaldinho! Hamenyekanye abakinnyi bose bakanyujijeho bagiye kuza mu Rwanda gukina imikino y’igikombe k’isi cy’abakanyujijeho
Komite ishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri ruhago (VCWC) yishimiye gutangaza urutonde rwa mbere rw’abanyabigwi bazitabira irushanwa rizatangira ku itariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024.
Urutonde rw’amazina 30 rwashyizwe ahagaragara rugizwe n’abanyabigwi b’umupira w’amaguru mu bagabo no mu bagore bazaturuka ku migabane yose y’isi, ndetse bakazitabira ibikorwa bikurikira:
1. URUGENDO RW’ABAKANYUJIJEHO:
Amakipe 8 azahatana mu mikino 9 y’igikombe cy’Abavetera.
2. AMAHURIRO 5 Y’UBUKUNGU: Hateguwe amahuriro azibanda ku Mahoro, Uburezi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi, n’Ubuzima.
3. IBIKORWA BY’ABAFATANYABIKORWA:
Birimo ibizibanda ku bidukikije (Green Action Initiative), Kwerekana Ibitego byiza by’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru (The Goals Expo), Imurikagurisha ry’ urubyiruko (Youth Expo), Inama y’Abayobozi bakuru b’ibigo, Kuganira ku buringanire n’Iterambere, ndetse n’Imikino y’Igikombe cy’Abatarabigize Umwuga (Amateur Corporate) n’ibindi.
Hatangajwe kandi umukino udasanzwe uzaba ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye ukorera mu Rwanda (UN Rwanda) n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Itumanaho ku Isi wiswe “ALL STAR GAME 4 GOALS” ukaba ari na wo uzafungura irushanwa ukazagaragaramo Ronaldinho uzaba ari kapiteni w’imwe mu makipe.
Ikigamijwe ni uguteza imbere intego zirambye z’Iterambere ndetse no kwizihiza isabukuru y’Imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kunyura ku rubuga rwa interineti arirwo www.vcwc.network bakigurira amatike y’iyo mikino hakiri kare uhereye ku Madorari y’Amerika 9 ($9) , kugira ngo bitegure kwirebera amateka azabera kuri Sitade nshya Amahoro.
Urutonde rukurikira rw’Abanyabigwi 100 ruzashyirwa ahagaragara muri Gashyantare 2024 naho Urutonde rw’Abanyabigwi bose bazakinira amakipe 8 rukazatangazwa muri Gicurasi 2024.
Abanyabigwi batangajwe ku munsi w’Ejo hashize bagera kuri 30, amazina y’abo ni aya.
1. Robert Pires
2. Mendieta
3. Wael Gomaa
4. Patrick Mboma
5. Jimmy Gatete
6. Charmaine Hooper
7. Maicon Douglas
8. Myamoto
9. Laura Georges
10. Bacary Sagna
11. Andrew Cole
12. Pauleta
13. Khalilou Fadiga
14. Amanda Dlamini
15. Kalusha Bwalya
16. Jay-Jay Okocha
17. Patrice Evra
18. Emmanuel Eboué
19. Roger Milla
20. Jomo Sono
21. Jose Edmilson
22. Sonny Anderson
23. Maxwell
24. Edgard Davids
25. Anthony Baffoe
26. Louis Saha
27. Ronaldinho
28. Karera Hassan
29. Juma Mossi
30. Mohammed Mwameja