in

Baramurisha umubu byanze bikunze! Mu bukwe bwa Zari Boss Lady haraza kugaragaramo Diamond Platnumz babyaranye abana babiri akaza kumwanga akikundira arusha imyaka irenga 10

Baramurisha umubu byanze bikunze! Mu bukwe bwa Zari Boss Lady haraza kugaragaramo Diamond Platnumz babyaranye abana babiri akaza kumwanga akikundira arusha imyaka irenga 10.

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka wo muri Tanzaniya ategerejewe mu bukwe bw’umugore w’umuherwe Zari Hassan banabyaranye abana babiri, ugiye gushyingiranwa n’umusore arusha imyaka 12.

Nk’uko bigarargara mu bitangazamakuru byo mu Gihugu cya Tanzaniya, uyu muhanzi Diamond ategerejwe mu bukwe bw’uwahoze ari umukunzi we ndetse bakaba bafitanye abana babiri.

Bivugwa ko uyu muhanzi w’ikirangirire mu karere no muri Afurika, agiye kwitabira ubu bukwe bw’uwo babanye nk’umugore n’umugabo, yarabutumiwemo.

Ibi bitangazamakuru byo muri Tanzania bivuga kandi ko Diamond Platnumz ashobora no kuzasusurutsa abazitabira ubu bukwe, akabaririmbira.

Ni ubukwe buteganyijwe uyu munsi kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, bwitezwe ko buza gutahwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abanyacyubahiro, nk’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Uganda aho akomoka, no muri Tanzania akunze kuba.

Zari Hassan w’imyaka 43 y’amavuko, agiye gushyingiranwa n’umusore Shakib Cham Lutaaya w’imyaka 31. Bivuze ko amurusha imyaka 12.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nagukubita gatapure nkakunogonora! Umugore wakubise inshyi umugabo wamwibye telefone akarenzaho amagambo anamwereka ko aciriritse akomeje gusetsa benshi [Amashusho]

Radio Rwanda yambuwe uburenganzira bwo kogeza imipira ya shampiyona yonyine